Birababaje kubona Kagame na DMI ye bikanga umuntu umwe Rugema Kayumba! Ese n’ icyaha kujya Uganda iyo utavuga rumwe na leta ya Kagame?

Ihishurwa ry’imigambi mibisha y’abahunze u Rwanda bari muri Uganda. Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Ikinyamakuru The Nairobian cyo muri Kenya cyatangaje ko hari umugambi wo gufata Abanyarwanda bari muri Uganda hibanzwe cyane ku bahoze ari abasirikare, ngo hacurwe ibirego byubakiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, intego ari ugusiga u Rwanda icyasha mu maso y’amahanga.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko uwo mugambi ufite intego ebyiri zikomeye arizo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyamaze kuvogera Uganda no gukoresha Abanyarwanda mu kuzamura amajwi y’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu bisa no gutungira agatoki imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Uwo mugambi ushaka kugaragaza ko Uganda yavogerewe n’u Rwanda, ubundi ishinje Kigali kugambana n’udutsiko tw’abantu bari mu gipolisi cya Uganda hagamijwe gushimuta cyangwa guta muri yombi abahunze igihugu.”

Uganda ubu iri kuburanisha Umunyarwanda René Rutagungira wahoze mu gisirikare, aho areganwa n’abapolisi bakomeye bayo bashinjwa icyo bita gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri icyo gihugu.

Mu bisa n’ibyabimburiye uyu mugambi wose, umwe mu bagize RNC witwa Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).

Ubutumwa bwajyanye Rugema muri Uganda, bunareberwa cyane mu magambo agenda yandika kuri Facebook. Urugero ni aho kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, yanditse kuri Facebook ati “Abicanyi benshi b’Abanyarwanda bari muri Kampala. Bagenzi banjye b’impunzi murabe menge. Umugambi wabo ni ugusiga Kampala amaraso yanyu.”

LIRE  INFO OUEST-FRANCE. Incendie à la cathédrale de Nantes : le suspect faisait l’objet d’une obligation de quitter le territoire

Ku munsi wakurikiye nabwo, kuwa 19 Ugushyingo, Rugema yongeye kwandika kuri Facebook ati “Ba bicanyi ba leta y’u Rwanda, i Kampala babuze uko bamira Mutsinzi Ceasar.”

Amakuru avuga ko uyu Rugema utari usanzwe uzwi cyane kimwe n’abandi bantu baba muri RNC, bari kwidegembya i Kampala nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza impungenge ku bikorwa n’imigambi yabo.

Icyo kinyamakuru ngo cyabonye amakuru ko bakorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.

Rugema watorotse igisirikare cy’u Rwanda ari Corporal, afite umugore w’Umuhimakazi witwa Peace Rugema ucuruza ibiribwa i Kampala. Rugema kandi ngo akorana bya hafi na Corporal AbdulKarim Mulindwa uzwi nka Mukombozi ukora muri CMI, umuntu wa hafi w’ibiro bya Col. Abel Kandiho uyobora urwo rwego rw’iperereza.

Amakuru avuga ko abakozi ba CMI bamaze guhuza Rugema n’umunyamategeko ukomeye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ukorera i Kampala, ngo bacure idosiye bazashyikiriza Human Rights Watch n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Rugema kandi aheruka kwandikira Perezida Museveni na Madamu Jannet Museveni, ibaruwa ifunguye yakoranyirijemo ibirego byose bishoboka birebana n’uburenganzira bwa muntu, ibintu bigaragaza neza ko agambiriye gushyirishamo u Rwanda.

Hari nk’aho aba abwira Museveni ko bidakwiye “kwemera ko abantu bicirwa mu gihugu cyawe cyangwa bagashyikirizwa abagomba kubica mu gihe ushishikariza bashoramari n’abakerarugendo.”

Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi bwarwo bari mu ishyaka RNC.

Mu mezi make ashize nibwo hasakaye amakuru ko Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR. Bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.

LIRE  Kagamé-Wrong (suite et pas fin ?)

Abo bombi ubu bashinzwe gutangiza inkambi nshya yo kwitorezamo ya RNC, hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Iyo nkambi nshya y’imyitozo kandi ngo izaba isanga indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi avuga ko abo basirikare babiri Habib na Sibo, bagerageje kenshi nubwo iteka bitabahira, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu Rwanda ngo babasange mu nkambi yo muri Uganda.

Hari n’abandi bahunze igihugu babashije gutoroka inkambi ya Arua bakerekeza Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Alex n’undi witwa Butare.

Ikindi ni uko Capt (Rtd) Sibo, umunsi umwe yigeze gufungirwa muri Uganda nawe ashinjwa guteza umutekano muke muri Congo avuye muri Uganda, ariko nyuma aza kurekurwa, yumvishwa n’umuyobozi wa CMI kujya muri RNC.

Ikindi kigaragara nk’ikidasanzwe, inzego z’iperereza muri Uganda zikomeza no kwibaza ku mpamvu ziri inyuma y’imyitozo iri gutangwa n’ingabo z’Abafaransa kuri imwe muri brigade z’abasirikare ba Uganda, UPDF, mu misozi ya Rwenzori.

Icyo kinyamakuru kivuga ko kitabashije kuvugana n’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bugire icyo buvuga kuri ayo makuru agikurikiranwa neza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Aamahanga ya Uganda iheruka gusohora itangazo ihakana ikibazo cy’umubano utari mwiza hagati yayo n’u Rwanda gikomeza kugarukwaho mu itangazamakuru, aho yo ivuga ko umubano “ukomeye”.

Source: Igihe.com