Gacaca mu Rwanda: Uzabyite uko ushaka ariko nge mbyita ukwihorera ukoresheje ubutabera (Judicial vengence)

Uzabyite uko ushaka ariko nge mbyita ukwihorera ukoresheje ubutabera (Judicial vengence) Abantu babonye Gacaca ntawahagarara ku maguru abiri ngo ampakanye ko itari igambiriye gucecekesha, gufunga no gukenesha abahutu bari batangiye kwegura agatwe nyuma y’ishyano ryari rimaze kugwa ku Rwanda.

FPR imaze gufata ubutegetsi yahumbahumbye abahutu bari bakomeye ku ngoma ya Habyarimana, abize n’abari batunze irabica abandi irafunga, abasigaye bo yumvaga ko bazakora akazi baremewe ko kubacukurira imisarane no kubaragirira amatungo ndetse no kububakira amazu, ikindi yumvaga nta mututsi uzongera guha umukono umuhutu kubera inzigo y’ubwicanyi abahutu bakoreye abatutsi ndetse n’abatutsi bakoreye abahutu bityo politique ya diviser et regner/divide and rule ikabafasha kuzategeka imyaka nka 200 nta muhutu uratinyuka no kwimyoza imbere y’agatsiko.

Agatsiko kaje gutungurwa no kubona abanyarwanda gake gake batangiye kwiyunga bo ubwabo nuko bazana Gacaca yaje bavuga ko ari umuti uje gukemura ibibazo by’abanyarwanda (Agatsiko)

Gacaca yaranzwe n’inenge nyinshi ariko reka mvugemo nkeya:

1. Kuba abacitse kw’icumu aribo bacaga imanza

2. Gufata abantu batize amategeko ukabaha guca imanza z’ibyaha biremereye kuriya

3. Kuba uregwa nta mwunganizi yabaga afite

4. Kutabaza ikibazo na kimwe uwaregaga

5. Guha abasivire ububasha bwo gucira abasirikare imanza kdi batazi amategeko n’amabwiriza agenga umusirikare mu gihe cy’intambara n’imidugararo

6. Kudacira urubanza abatutsi bagize uruhare mu kwica bene wabo

7. Umwanzuro w’urukiko Gacaca ni ntakuka kabone niyo nyuma haboneka ibimenyetso bishya bigushinjura ko warenganye, ariko nyuma haboneka ibigushinja wararekuwe na Gacaca ukaba ugomba gufungwa

1. a) Abacitse kw’icumu cg se abatutsi bavuye hanze nibo bacaga imanza

Ubusanzwe ubundi ibyaha nkibi biri mu Rwego rwa Genocide cg se ibyaha by’intambara biburanishirizwa mu nkiko zidasanzwe zishyirwaho akenshi na UN igashaka abagenzacyaha, abacamanza n’aba avocats b’inzobere kdi iburanishwa ntiribere mu gihugu ibyaha byakorewemo cg se ngo abiciwe abe aribo baca izo manza mu kwirinda ko hazamo amarangamutima no kubogama, mu Rwanda ho siko byagenze kuko abiciwe aribo bashinjaga bagaca n’imanza, amanama yo gushinja n’igifungo bari bukatire uregwa byigirwaga mu manama bararaga bakora mw’ijoro (Inyangamugayo n’abashinja)

LIRE  Umurenge Kagame Cup: i Karongi abatsinze bahawe ‘envelope’ zirimo ubusa!!

2. a) Abacaga imanza babaga ari abaturage batize amategeko, hamwe ugasanza batazi gusoma no kwandika

Iyi n’inenge irakomeye cyane mu mateka yisi kuko mu Bucamanza n’amategeko haba hari ibintu byinshi uba ugomba kugenderaho kugirango wanzure ko uregwa koko ahamwa n’icyaha ukutamenya amategeko kw’aba bantu biswe inyangamugayo kwagize ingaruka zikomeye cyane ku bantu baregwaga kuko bacaga imanza bagendera ku gatabo gakubiyemo amategeko ya Gacaca kdi bari barahawe amahugurwa y’igihe gito kuburyo babaga gusa bo bazi amategeko afunga cg se asesereza abaregwa abarengera yo hari n’abatari baziko aba muri ako gatabo kuburyo hari n’umuntu nge niboneye watse ijambo ashinjura uregwa atanga ingingo ashingiraho iri muri ako gatabo nuko bahita bamukatira amezi 6 ngo asuzuguye inteko ashaka kuyigisha amateko

3. c) Uwaregwaga nta mwunganizi yabaga afite

Ubusanzwe muri kamere muntu turatandukanye cyane mu buryo twisobanuramo, hari abantu baba bazi gucabiranya kuburyo niyo yaba yarakoze icyaha koko yisobanura neza rwose ukagirango n’umwere, hakaba n’abandi batagira iyo mpano kuburyo ashobora gutsindwa mu rukiko kdi ari umwere, icyingenzi ari nacyo kiba kinakenewe cyane nuko uregwa aba atazi amategeko n’ingingo zimurengera bityo avocat akamufasha kwisobanura no kumuvugira, muri Gacaca uregwa yabaga ari wenyine nta muntu numwe umurwanaho kdi abaturage ntibigishijwe amategeko agenga Gacaca ngo bamenye uburenganzira bafite, n’abageragezaga kuvugira uregwa barafungwaga kabone niyo wabaga uri umututsi

4. d) Kutagira ikibazo na kimwe ubaza urega/Umucikacumu

Ibi bintu hagize impuguke mu mategeko cg undi muntu utari umunyarwanda ubibwira yagirango uri gusebanya ariko nukuri niko buagenze, muri Gacaca, umucikacumu yarazaga agasuka ibirego n’amarira menshi hasi ubundi urwe akaba ararurangije hanyuma uregwa akaba aragatoye, agatangira kwisobanura, hari aho yageraga rwose nawe ukumva ko urega yabeshye noneho yasaba kugira icyo abaza umurega bakanga ngo nuguhohotera uwaciyse kw’icumu bivuze ko abacaga imanza babaga na mbere yo kwiregura bishyizemo ko urega avuga ukuri naho uregwa akaba koko yarakoze icyaha

LIRE  RDC: polémique après une visite amicale du chef de cabinet de M. Tshisekedi à Kigali

5. e) Gacaca yagiye kure maze bayiha ububasha bwo gucira imanza n’abasirikare

Ubusanzwe niyo hatabaye ibyaha bikomeye nka biriya umusirikare ntago aburanishwa n’inkiko za gisivire kuko igisirikare n’urwego rugira amategeko arugenga yihariye bityo ntibikwiye ko wajyana umusirikare kuburanishwa n’umusivire ufite amashuri 3 yisumbuye, ndibuka rwose i Butare muri stade Huye ukuntu Gen Gatsinzi abasivire bamuhase ibibazo akabira icyuya? bene biriya ubundibn’agasuzuguro no kwereka abahutu ko icyo waba uricyo cyose mu Rwanda imbere y’umututsi uba uri zeru!

6. f) Kudahana abatutsi bishe bene wabo muri 94

Mu ntambara hari ababatutsi bari bacuditse n’interahamwe kuko birirwaga basangira urumogi maze 94 igeze bajya kwica abatutsi kimwe n’abandi bakajyana nabo maze s’ugukubita ntampongano abatutsi no kubatema bivayo, inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi bahise bajya mu nkotanyi maze s’ukwica abahutu karahava, Gacaca ije bano bantu bavuzweho maze yanga kubacira imanza ngo bagiye mu nterahamwe ari ukwirengera ngo baticwa ahubwo ugasanga umuntu w’umwere niwe ukatiwe imyaka 30 y’amaherere azira ngo kwica umuntu wishwe nabo batutsi

7. g) Umwanzuro w’urukiko Gacaca ni ntakuka kabone niyo nyuma haboneka ibimenyetso bishya bigushinjura ko warenganye, ariko nyuma haboneka ibigushinja wararekuwe na Gacaca ukaba ugomba gufungwa (Munyumvire namwe koko ngo ubwo butabera bwunga? bagatinyuka bakanabwita ubutabera)

Muri Gacaca abahutu nibo bari bari kurengana, abatutsi benshi barabishyigikiye abandi barabyishimira, ariko hari n’ababyamaganye bakajya banaburira abantu ngo bihungire hakiri kare kuko inama yamaze kwemezwa na mbere yuko uburana ko azakatirwa imyaka 30, Kagame ubu amaze kwerekana ku mugaragaro atarya iminwa ko n’abatutsi ashoboye kubica no kubafungira ubusa nkuko yabikoze mu ntambara yarwanye ndetse no mu nkiko ze yise Gacaca, ubu igikwiye nuko turenga inzika, amoko n’inzigo tugashakira hamwe uko twakwikiza agatsiko kuko ubuhamya n’amateka ya Kagame na FPR ye bigaragaza ko benshi mu bayitangiye, bakayubaka, bakayivugira, bagahemukira abanyarwanda mu nyungu zayo byarangiye ariyo ibishe, abandi irabakenesha ndetse abandi bo ibacira ishyanga ubu babaye impunzi kabiri, ariki uzi guhunga systeme wiyubakiye? abo byabayeho mwihangane!

LIRE  Hommages de Paul KAGAME à son ami décédé, Paul Farmer

By Benito Kayuhura