Gufunga Evode Imena imyaka 7 yose usize James Musoni nukwikoza isoni!

Evode Imena yasabiwe gufungwa imyaka irindwi. Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka irindwi Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, bushinja ibyaha birimo itonesha mu itangwa ry’amasoko, naho sosiyete Nyaruguru Mining Limited ivuga ko yarenganyijwe isaba indishyi ya miliyoni 686 Frw.

Imena watawe muri yombi muri Mutarama 2017 akaza gufungurwa by’agateganyo muri Gashyantare, kuri uyu wa Gatatu yatangiye kwiregura ashinjwa ko yatonesheje Sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura naho akarwima iyitwa Nyaruguru Mining.

Mu rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko muri Nzeli 2013, Imena yandikiye ibaruwa Nyaruguru Mining ayimenyesha ko itemerewe gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yari yasabiye uruhushya agendeye ku kuba umuyobozi wa Nyaruguru Mining, Ndamage Straton hari ikindi cyaha yari akurikiranyweho mu butabera. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitarebaga Imena kuko ntaho byari bihuriye n’ibisabwa ngo umuntu yemererwe uruhushya.

Umushinjacyaha yavuze ko Imena yagendeye kuri icyo kimenyetso yirengagije raporo yari yakozwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura, kari katangaje muri Kamena ko Nyaruguru Mining yujuje ibyangombwa bityo yemerewe gucukura amabuye mu Karere ka Nyaruguru.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko igitangaje ari uko Imena yaje agaha uruhushya sosiyete yitwa Mwashamba Limited y’uwitwa Mwashamba Anastasie kandi akanama kari kagaragaje ko itagomba guhabwa uruhushya kuko aho isabira gucukura ari mu mbago za Nyaruguru Mining.

Yongeyeho ko n’iteka Imena yasinye yemeza ko Mwashamba Limited ariyo yemerewe gucukura hari aho ryerekana ko ryifashishije ibyo akanama kagaragaje ariko ibyo rivuga bigatandukana n’ibya raporo y’akanama.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko hari umwe mu bakozi bakoranaga na Imena wavuze ko Imena yivugiye ko Ndamage Straton natibwiriza Nyaruguru Mining nta byangombwa izabona.

LIRE  Une irritabilité symptomatique suite au décès de Kizito Mihigo

Imena yahawe umwanya ngo yisobanure, atangira ashimira abacamanza kuko ubushize yabasabye gusubika urubanza kubera uburwayi ntibabyumve.

Yavuze ko ubwo yari Umunyamabanga wa Leta yari afite umuyobozi umukuriye ari we Minisitiri bityo ko nta cyemezo yafataga atamugishije inama.

Yavuze ko sosiyete ya Nyaruguru Mining yasanze yari yarandikiye Minisitiri wari ushinzwe umutungo kamere icyo gihe mu 2012, Stanislas Kamanzi imusaba uruhushya, Minisitiri akayisubiza ko aho bashaka gucukura bigaragraa ko n’ubundi yari isanzwe ihacukura binyuranyije n’amategeko, asaba ko ahubwo bahita bahagarika ibikorwa by’ubucukuzi kandi bagasubiranya n’aho bangije bacukura.

Imena yakomeje avuga ko akanama kakoze uburiganya kuko kari kazi ibyo Minisitiri yandikiye Nyaruguru Mining, kakongera gusuzuma ubusabe bwayo kabonye ko Imena akiri mushya ngo bamufatirane.

Yavuze ko iyo sosiyete yabanje gucukura itabyemerewe kandi ngo hari n’ibaruwa Ndamage yanditse avuga ko atari azi ko uburyo yacukuragamo amabuye butemewe n’amategeko. Uyu Ndamage yari yaragiranye amasezerano na sosiyete BCK yari yarahawe gucukura muri ako gace, akajya ayicukurira kandi ubusanzwe nabyo byemezwa na Minisitiri.

Imena yavuze ko icyo kibazo yakigejeje kuri Minisitiri wari umukuriye ari we Kamanzi, na we akamubwira ko ikibazo cya Nyaruguru Mining cyafashweho umwanzuro n’impamvu bagendeyeho, abishingiraho abahakanira uruhushya.

Yavuze ko igitangaje ari uko Nyaruguru Mining yanditse isaba uruhushya rwo gucukura, akanama kakayandikira kayemerera uruhushya rwo gukora ubushakashatsi aho hantu ngo barebe niba hari amabuye y’agaciro, avuga ko harimo ikibazo kandi n’ubundi usaba gucukura agomba kuba yaranabanje guhabwa urwo gukora ubushakashatsi ariko Nyaruguru Mining yo ikaba nta ruhushya rw’ubushakashatsi yari ifite.

Evode Imena yasobanuye ko itegeko yagenderagaho icyo gihe ryahaga ububasha uri ku rwego rwa Minisitiri kuba yafata umwanzuro ku bahabwa impushya zo gucukura cyangwa gukora ubushakshatsi ahazacukurwa amabuye y’agaciro.

LIRE  Birababaje kubona Kagame na DMI ye bikanga umuntu umwe Rugema Kayumba! Ese n' icyaha kujya Uganda iyo utavuga rumwe na leta ya Kagame?

Yavuze ko kuba yaravuguruje ibyo akanama kakoze yabyemererwaga n’amategeko mu gihe asanze harimo ibibazo.Yongeyeho ko Nyaruguru Mining imaze kubona Minisitiri Kamanzi avuye mu mirimo muri 2014, yahise yandikira Minisitiri mushya, Dr Biruta Vincent, bamumenyesha ikibazo bafite, Biruta abasubiza ko bidashoboka kuko uwahawe uruhushya ari we Mwashamba Limited yujuje ibyangombwa.

Evode yavuze ko nta hantu na hamwe aziranye na Mwashamba Anastasie kuko ngo bahuye rimwe gusa kandi ngo nta n’icyo apfa na Ndamage Straton.

Ati “N’uyu munsi abasabye uruhushya bose si ko bemererwa, none se niko baba banzwe? Aba bombi ntacyo dupfa kandi nta n’icyo dupfana uretse ko twese turi abanyarwanda.”

Ndamage Straton yavuze ko impamvu akanama kamwemereye uruhushya ari uko yari yujuje ibisabwa ndetse ngo no kuba ahantu yashakaga gucukura haremerewe Mwashamba ni ikibazo kuko yari afitanya na we amasezerano y’ubukode bw’imyaka itanu, bityo ngo Mwashamba yahawe gucukura ahantu hatari ahe.

Ndamage yavuze ko Minisitiri Kamanzi amaze kumumenyesha ko atemerewe uruhushya mu mwaka wa 2012, yahise yongera kujurira , asobanura neza ikibazo cye maze ngo Kamanzi aranyurwa anohereza Komisiyo ikora igenzura isanga ibyo avuga ari ukuri.

Ndamage wanyuzagamo akagira ikiniga ndetse akanarira, yavuze ko Mwashamba yahuye na Imena akamwemerera uruhushya ataranabona ibyangombwa bya RDB byemeza sosiyete ye, gusa Imena yahise abihakana avuga ko yatanze uruhushya hashize amezi umunani Mwashamba abonye ibyangombwa bya RDB.

Ndamage yavuze ko kubera igihombo yatewe n’icyemezo cyafashwe na Imena cyo kumwima uruhushya kandi yari yaratangiye gushora amafaranga aho yari yasabiye gucukura, ngo asaba indishyi ya miliyoni 686 Frw.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bumusabira gufungwa imyaka irindwi kandi agatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

LIRE  Vital Kamerhe et sa femme Amida Shatur au mariage de l’enfant de James kabarebe à Kigali!

Imena we yavuze ko nta mpamvu yo gutanga indishyi, ngo kuko ubwo Ndamage yandikiraga Minisitiri Kamanzi yagaragaje ko yashoye miliyoni 100 Frw ariko akanama ko kagaragaza ko ishoramari rye ari miliyoni 26 Frw, bityo ngo urukiko rukwiye kureba kuri uko kunyuranya.

Imena yavuze ko impamvu Ndamage adakwiye indishyi ari uko ayo mafaranga yayashoye ahantu ataherewe uruhushya bityo ngo agomba kwirengera igihombo kuko yabikoze atabyemerewe n’amategeko. Uru rubanza rwimuriwe tariki 7 Ukuboza ku gicamunsi.

Ababuranyi bose imbere y’umucamanza

Imena (ibumoso) na Ndamage Stratpn usaba guhabwa indishyi za miliyoni 686 Frw

Source: Igihe.com