Kizito Mihigo yasubiye mu rukiko nyuma yo kujurira

Kizito Mihigo umaze imyaka 3 afunze azira gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu yasubiye mu rukiko nyuma yo kujurira. Yasabye abacamanza ko batandukanya urubanza rwe n’urwo abo bareganwa Ntamuhanga Cassien na Jean Paul Dukuzumuremyi.

Kizito Mihigo yabwiye umucamanza ko imanza z’abo baregwana zidindiza urubanza rwe ariko umucamanza yamusubije ko bidashoboka kuzitandukanya kuko hari aho bifitanye isano. Umucamanza yanzuye ko urubanza rwa Ntamuhanga Cassien ruguma uko rwari rwaciwe, ubujurire bwe bwasibwe kuko atabonetse mu rukiko. Naho Jean Claude Dukuzumuremyi we kubera kumuzengurutsa mu magereza atandukanye ntabwo yabashije gushaka umwunganira.

Umucamanza yavuze ko Ntamuhanga Cassien yibujije amahirwe yo kubona ubutabera. Ahubwo Ntamuhanga Cassien areba kure. Yabonye ko Kagame n’agatsiko ke batazamuha ubwo butabera ahitamo gukuramo ake karenge. Ntamuhanga Cassien ati nta joro ridacya. Inzirakarengane zose Paul Kagame yashyize ku ngoyi, akaba yarazohereje kota umuriro wo muri gereza, igihe kizagera ijoro ricye kuri bo, byihute cyangwa bitinde ijoro rizacya kandi nta ni mvura idahita.

 

LIRE  PROSTITUTION: Ugandan Girls Deported From Turkey; Embassy Speaks Out