Nyuma y’ibi byose aho Kagame ntazasanga yaracumujwe n’akamanyu k’umutsima!!!!

PauloKagame ateje umutungo w’igihugu urusimbi, u Rwanda rwugarijwe n’ubukene ni biza

Ayo mafaranga Paul Kagame agiye gufashisha ikipe iri mu makipe ya mbere y’i Burayi afite amafaranfa menshi kw’isi kandi ikaba ituruka muri bimwe mu bihugu bikize kw’isi, u Bwongereza, yagakoze byinshi muri ruriya Rwanda abaturage bicwa n’inzara abana babo ntibashobore kwiga kubera ubukene bwugarije igihugu. Yagafashije abanyarwanda bahuye n’ibiza barimo bararaguzwa hirya no hino bicwa n’inzara. Yagafashije igihugu mu kuzahura ireme ry’uburezi ryazambye, aho abanyeshuri biga bicaye hasi. Yagafashije igihugu mu bibazo by’ubuhinzi butameze neza impande zose z’u Rwanda. Yagafashije igihugu mu kubaka ibyaro dore ko Paul Kagame akeka ko u Rwanda ari Kigali gusa akaba yaribagiwe ibyaro. Yagafashije igihugu mu bibazo uruhuri gifite.

Ariko ngo amafaranga agiye kuyafashisha Arsenal. Ngo ayo mafaranga n’ava mu bukerarugendo. Aho yava hose ntabwo ari u Rwanda rwafasha ikipe ikize kandi iva muri bimwe mu bihgugu bikize nk’ubwongereza? Ubwo se iyo mibare n’imibare nyabaki?

Kagame ni Bangamwabo koko!! Uburyo yasenye Gikundiro Rayon Sport birababaje. Ubundi nta mubyeyi wakoze ibintu nk’ibyo. Wa mugani ayo mafaranga yakayafashishije ikipe y’igihugu, abo bana b’abanyarwanda bakajya gukina iyo imahanga bambaye imipira nyine yanditseho “Musure u Rwanda”, u Rwanda rukamamazwa n’abanyarwanda banyirarwo. Bangamwabo Paul Kagame!!!!

Bafana ba Arsenal mwibaze abaturage b’u Rwanda bari mu bukene bababwiye bati “Kipe y’Arsenal ntimwemere ayo mafaranga ava mu dufaranga duke dufite kubera ubwishongozi n’ubwiyemezi bw’umugabo umwe Paul Kagame. Murashaka koko gufashwa n’uwo muntu mubi w’umunyagitugu wicishije miliyoni z’abantu mu Rwanda no muri Congo?

Ubu se Kagame ararushywa n’iki? Reka nyuma y’ibi byose azasange yaracumujwe n’akamanyu k’umutsima!!!!!!

LIRE  IBYA KAGAME BIKOMEJE KUBA AGAHIMANO, AGAHARARO, KWIRARIRA NO GUSAHURIRA MU NDURU IBYA RUBANDA GUSA.