Paul Kagame afite gahunda yo koza ubwonko bw’abanyarwanda!!!

Kuri Paul Kagame umuntu yita ngo arapfobya amateka ni umuntu wese uvuga ukuri. Uvuze wese ko hari abandi bantu bapfuye muri Jenoside batari abatutsi uba upfobeje amateka. Kuri Paul Kagame amateka n’uko abatutsi aribo bapfuye bonyine muri Jenoside. Iyi n’imwe mu ntwaro Kagame n’agatsiko ke bafashe kugira ngo bafunge abantu amaso batazigera bamenya ko hari n’abahutu bishwe na FPR Inkotanyi. Kugira ngo biriya byobo birimo biboneka ubu barimo bakuramo imibiri y’abahutu bikomeze byitwe ko ari abatutsi bashyinguwemo n’interahamwe kandi ari FPR Inkotanyi yahambyemo abahutu yishe muri kariya gace nkuko James Munyandinda aherutse kubitangamo ubuhamya.

Gahunda ya Paul Kagame ni ukoza ubwonko bw’abanyarwanda, abahanaguramo ukuri maze akabacengezamo ibinyoma bye. Niyo mpamvu ugerageje wese kuvuga ukuri ku bikorwa by’indengakamere FPR Inkotanyi yakoze aba afite ingenga bitekerezo ya Jenoside. Ese uwa vuga ko Kagame ariwe ufite ingengabitekerzo yaba abeshye? Paul Kagame ntabwo ashaka ko abanyarwanda biyunga. Ari kw’isonga mu barwanya ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.  Paul Kagame niwe wangombye kuregwa GUPFOBYA kuko ariwe wa mbere ugoreka amateka.

Didacienne kuri Radiyo ubumwe ngo Kagame aroza ubwonko bw’abanyarwanda abahanaguramo ibyiza byakozwe ku ngoma ya Habyarimana akabinjizamo ibinyoma bye. Iyo Habyarima aza kubona amafaranga nkayo Kagame yabonye mu kurisha Jenoside Habyarimana aba yarubatse paradizo ureke Kagame ngo wubatse Singapore y’Afurika!!!!

LIRE  Etats Unis – Elle enlève ses photos et laisse celles de son mari blanc pour faire réévaluer leur maison