Adeline Rwigara ahura na muganga hari abantu benshi, ibyangombwa muganga yanditse bigatwarwa n’abandi bantu, ntabasha kubwira muganga ikibazo afite yisanzuye.

Mukangemanyi n’umukobwa we Nshimiyimana Diane Rwigara bari kuburana mu bujurire ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bakurikiranyweho bombi, Mukangemanyi akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura n’amacakubiri, naho Diane akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu mubyeyi utari mu iburanisha riherutse kubera uburwayi bigatuma rinasubikwa, kuri uyu wa Kane yitabye, ariko avuga ko akirwaye ku buryo yemerewe kugira icyo avuga mu rukiko yicaye, mu gihe yagombaga kuvuga ahagaze.

Yavuze ko ari ku miti ikomeye ya ‘antibiotique’, kubera uburwayi yagize guhera ubwo yatangiraga kwitaba mu bugenzacyaha, ntanabashe kuvuzwa ku gihe.

Uburwayi yagize ngo bwagiye bwiyongera kuko aho afungiwe nta mwuka uhagije abona, ndetse ngo ntabasha kubona amazi ashyushye yo kwikanda nk’uko yabitegetswe na muganga.

Yavuze ko ejo yari kwa muganga, ku buryo afite intege nke bituma atabasha kwiregura ku byaha aregwa.

Me Gashabana yavuze ko bagejeje ku rukiko ibyangombwa bya muganga byakozwe ku wa 2 Ugushyingo, bigaragaza ko arwaye (Certificat medical administrative) ku buryo kuva icyo gihe uwo yunganira ahora kwa muganga, ariko ngo ntafite uburyo agera ku byangombwa bimufasha gukira.

Me Gashabana yanavuze ko Mukangemanyi ahura na muganga hari abantu benshi, ibyangombwa muganga yanditse kigatwarwa n’abandi bantu, ku buryo atabasha kubwira muganga ikibazo afite yisanzuye.

Yasabye urukiko ko rutegeka ko ahabwa uburenganzira bwo kuvurwa uko bikwiye, kandi ibyangombwa byose bya muganga akabihabwa mu ibanga ry’umurwayi hatabaye undi muntu hagati, maze bazabishyikiriza urukiko berekana neza uburwayi bwe.

LIRE  Ida Sawyer wa HRW ahangayikishijwe n' iterabwoba leta ya Kagame irigushyira ku miryango yiciwe yavuzwe muri raporo yabo