Igihe kirageze ngo abakoze Genoside y’abahutu nabo bakurikiranwe

Ariko bajye bareka kwigizankana. Ukuri kumazekujya ahagaragara abo urukiko rw’Arusha rwakatiye rwarabakatiye, ibyo nta nuwabigarukaho ariko kandi n’abarengana bagomba kurenganurwa. Iki nicyo gihe ngo n’abakoze Genoside y’abahutu nabo bakurikiranwe.

Iyi nkuru iri hasi yasohotse  mu Kinyamakuru cya leta ya Kigali IGIHE uyu munsi ku taliki ya 14 Mata 2918.

Perezida wa Sena yamaganye umucamanza Meron ukomeje kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yamaganye umucamanza Theodor Meron w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), kubera ibyemezo bigayitse yagiye afata byo kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu byemezo biheruka Umucamanza Meron yafashe bikanengwa na benshi birimo kurekura Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside wari warakatiwe imyaka 30 na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, wari warakatiwe imyaka 23.

Hari kandi kugira abere abafatwa nk’abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier n’abandi.

Umucamanza Meron kandi yagabanyije ibihano bya Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’urukiko rwa mbere gufungwa burundu mu bujurire yari ayoboye akamukatira gufungwa imyaka 35. Hari kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildefonse Nizeyimana, aho Nsengiyumva yafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi afatwa nk’uwari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro, Perezida wa Sena Makuza, yamaganye iyi myitwarire y’uyu mucamanza asaba ko abanyarwanda bakwiye kubyamagana.

LIRE  Comment la France et les Etats-Unis ont installé Joseph Kabila au pouvoir depuis 2006

Yagize ati “Hari ibyo dukwiye kwamagana […] kurekura abahamijwe ibyaha n’inkiko batarangije ibihano kuri icyo cyaha ndengakamere cyane cyane ko abongabo bari mu bayobozi bateguye bagashyira no mu bikorwa jenoside, sinzi niba umuntu yabyita amategeko cyangwa kwikorera ibyo umuntu ashatse nta nkomyi.”

Senateri Makuza yavuze ko ibyemezo bya Meron ari agahomamunwa kuko binakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Nibwira rero ko ari ikibazo tugomba guhagurukira tukakigaragaza kuko ubutabera ntabwo ari umuntu ubugaraguza agatoki uko yifuza, hari amategeko n’amahame mpuzamahanga twemera kuko turi no mu muryango mpuzamahanga ufite amategeko ugenderaho ndetse n’areba by’umwihariko icyaha nk’iki cya jenoside.”

Meron ashobora gufungura Col Bagosora vuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, aherutse gutangaza ko Meron akomeje kugabanya ibyaha bya ba ruharwa agamije kubafungura, ku buryo mu myaka itatu azafungura Colonel Bagosora uri ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Bigaragara ko nibikomeza gutya na Col Bagosora uri ku isonga y’abateguye jenoside mu myaka itatu gusa nawe azaba yamaze gufungurwa, icyo kikaba ari ikibazo.”

Akomeza avuga ko ibyemezo byose by’umucamanza Meron, yabifashe abanje guhindura ingingo z’amategeko urukiko rugenderaho kuko yavugaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura abantu by’agateganyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa se kugisha inama umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha.

Uyu mucamanza Meron ufite imyaka 88 ariho arasaba kongererwa manda y’indi myaka ibiri kuko manda ye irangirana na Kamena uyu mwaka. Gusa anengwa kwirengagiza inshingano yahawe zo guhiga, gufata no gucira imanza abantu bagishakishwa n’urukiko barimo ba Kabuga, Maj. Mpiranya, Minisitiri Bizimana Augustin n’abandi.

LIRE  Stratégies de changements de régime en Afrique: le cas du Printemps arabe (Tunisie, Égypte et Libye) et de l'Afrique centrale (RD Congo, Rwanda)

Urukiko rwa Arusha rwaciye imanza 75, muri zo abantu 14 bagizwe abere 61 bahamwa n’ibyaha muri abo 16 bamaze kurekurwa batarangije ibihano harimo abari bashigaje igihano cy’imyaka irenga 15.