Kagame uraruhira ubusa ntabwo uzarya ibya Rwigara

Ndibaza niba hari ugishidikanya ko Kagame iyo yanze umuntu amwica akica n’ibimukomokaho byose!!!

Reba ibyo akomeje gukorera umuryango wa Rwigara Asinapol wamufashije kujya ku butegetsi. Nkaho kwica Rwigara, agafunga umufasha we Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara, agasenya hotel ye bidahagije ageretseho no kugurisha uruganda rwe.

Ejo ubwo baragurisha n’ibisigaye kuko barimo bavuga ngo umuryango wa Rwigara ifitiye banki imyenda ngo yakagombye kuba yarishyuwe na assurance. Anne Rwigara ati FPR ni yo ifite iyo assurance yakagombye kuba yarishyuye ayo mafaranga ya banki. Ubu se FPR Itegereje iki ngo yishyure banki? Ubwo bategereje kurimanganya bakarigisa iyo assurance kugirango banki nazo ziteremo zigurishe utwaba dusigaye mu mitungo ya Rwigara ngo abe arangije umuryango wose.

Ariko Kagame atekereza ko abanyarwanda turi ibicucu, ko tutabona ngo dusesengure ibyo arimo akorera uriya muryango? Itotezwa n’iyica rubozo urimo ukorera uriya muryango bizakugaruka Kagame we. Wibuke ko ineza uyisanga imbere kandi ko icyo ubibye  ari icyo usarura.

LIRE  Gouvernement Bunyoni : Un civil au ministère de la Défense, un Général au ministère chargé de l’administration